Acts 12:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Herodi yari arakariye cyane abaturage b'i Tiri n'i Sidoni. Nuko bo bahuza inama baramusanga, maze bashaka amaboko kuri Bulasito umutware w'abanyanzu b'Umwami, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Herodi yari arakariye cyane abantu b’i Tiri n’i Sidoni. Nuko bo bahuza umugambi baramusanga, maze ku bw’inkunga y’uwitwa Bulasito, umutware w’abanyanzu b’ibwami bari bamaze guhongerera, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Herode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode.