Acts 12:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Petero aramukurikira bava aho. Ariko ntiyari azi ko ibyo umumarayika akoze ari ibimubayeho koko, ahubwo yibwiraga ko arota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Petero asohoka amukurikiye, ariko atazi ko ibyakorwaga n’umumalayika ari ukuri, ahubwo akibwira ko ari inzozi yarose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.