Acts 13:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None dore Nyagasani abanguye ukuboko ngo agukubite, urafatwa n'ubuhumyi umare iminsi utareba izuba.” Ako kanya Eluma aba nk'uri mu mwijima, arahumagurika ashaka abamurandata.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho ahasigaye, ngiki ikiganza cya Nyagasani hejuru yawe: ugiye kuba impumyi umare igihe utabona izuba.» Ako kanya afatwa n’umwijima w’icuraburindi, arindagira ashaka uwamurandata.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko dore ukuboko k'Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.”Muri ako kanya igihu kiramugwira, n'umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata.