Acts 13:46 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Pawulo na Barinaba babasubiza bashize amanga bati: “Byari bikwiriye ko ari mwe mubanza kubwirwa Ijambo ry'Imana. Ariko kuko muryanze kandi mukabona ko mudakwiriye ubugingo buhoraho, dore twisangiye ab'andi mahanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,