Acts 14:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingoro ya ya mana yabo Zewu yari inyuma y'umujyi. Nuko umutambyi wayo azana ku irembo ibimasa bitatse indabyo, kubera ko we na rubanda bashakaga gutura ibitambo izo Ntumwa za Yezu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umuherezabitambo w’ikigirwamana Zewusi, (ingoro yacyo ikaba yari ku irembo ry’umugi), azana ibimasa bitatse indabyo abishyira imbere y’irembo, kuko yashakaga we na rubanda, gutura igitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umutambyi wa Zewu, ari yo yari ifite urusengero rwayo imbere y'umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry'umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari.