Acts 14:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara ntiyareka gutanga ibimenyetso bihamya ukugira neza kwayo: kubavubira imvura no kubaha umusaruro mu gihe gikwiriye, no kubahaza ibibatunga n'ibibashimisha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nyamara ntiyaretse gutanga ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwayo: ibaha imvura n’ibihe by’uburumbuke, ikabahaza ibibatunga, n’imitima yanyu ikayuzuza ibyishimo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.”