Acts 14:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bakomeza abigishwa ba Kristo baho, babatera umwete kugira ngo bakomere ku kwizera Kristo bababwira bati: “Ni ngombwa ko tunyura mu makuba menshi ngo tubone kwinjira mu bwami bw'Imana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bakomeza imitima y'abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana.