Acts 15:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Pawulo na Barinaba babyumvise bajya impaka na bo zitoroshye, barabavuguruza. Noneho abo bavandimwe batoranya Pawulo na Barinaba hamwe n'abandi bo muri bo, ngo bajye i Yeruzalemu kugisha inama Intumwa za Kristo n'abakuru ku byerekeye icyo kibazo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Habaho impaka nyinshi n'imburanya kuri Pawulo na Barinaba n'abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n'abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n'abakuru kugira ngo bajye inama y'izo mpaka.