Acts 15:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Intumwa za Kristo n'abakuru n'ab'Umuryango we bose biyemeza kwitoramo bamwe ngo babohereze Antiyokiya, bajyanye na Pawulo na Barinaba. Batoranyije Yuda witwaga Barisaba na Silasi, abagabo babiri b'imena mu bavandimwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.