Acts 15:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko bamwe bo mu ishyaka ry'Abafarizayi bari bemeye Kristo, barahaguruka baravuga bati: “Abo banyamahanga bagomba gukebwa no gutegekwa gukurikiza Amategeko ya Musa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati «Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.