Acts 15:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamaze umwanya bajya impaka, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe ngo ntangaze Ubutumwa bwayo bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve babwemere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere.