Acts 16:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Pawulo akimara kubonekerwa twahise dushaka uko twakomeza ngo tujye muri Masedoniya, kuko byagaragaraga ko ari Imana iduhamagariye kujya kubwira abaho Ubutumwa bwayo bwiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.