Acts 16:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amaze kubatizwa we n'urugo rwe rwose, ahita atwinginga ati: “Niba mubona ko nayobotse Nyagasani koko, nimuze mbacumbikire.” Nuko araduhata turabyemera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngo amare kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, aratwinginga ati «Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.» Ni ko kuduhatira kubyemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by'ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata.