Acts 16:37 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Pawulo arasubiza ati: “Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse baturoha muri gereza birengagije ko dufite ubwenegihugu bw'Abanyaroma. None baragira ngo badukuremo rwihishwa? Reka da! Ahubwo nibiyizire baturekure!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Pawulo arasubiza ati «Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse batujugunya mu buroko kandi dufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. None baragira ngo baturekure rwihishwa? Ibyo ni ibidashoboka! Ahubwo nibiyizire ubwabo, baturekure!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y'imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.”