Acts 17:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu baho barushaga ubupfura ab'i Tesaloniki, kuko bakiriye Ijambo ry'Imana bafite ubwuzu, buri munsi bagasuzuma Ibyanditswe kugira ngo barebe yuko ibyo Pawulo avuga ari ukuri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu b’aho barushaga ubupfura ab’i Tesaloniki, bakirana umutima mwiza ijambo ry’Imana, buri munsi bagasesengura Ibyandi tswe, kugira ngo barebe niba ibyo Pawulo avuga ari ko biri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abo bo bari beza kuruta ab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukuri koko.