Acts 17:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamwe mu bahanga b'Abepikuri n'Abasitowiki batangira kumugisha impaka. Bamwe bakabaza bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?” Abandi bati: “Arasa n'uvuga iby'imana z'inzaduka.” Icyatumye bavuga batyo ni uko bumvise Pawulo atangaza Kristo n'ukuzuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ndetse n’abahanga bamwe bakurikizaga inyigisho za Epikuri n’iz’Abanyastowa, nuko batangira kujya impaka na we. Bamwe bakabaza bati «Mbese iyo ndondogozi irashaka kuvuga iki?» Abandi bakavuga bati «Agomba kuba ari umwigisha w’imana z’inyamahanga», kuko bumvaga Pawulo yamamaza ibyerekeye Yezu n’izuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n'abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?”Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z'inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n'ubwo kuzuka.)