Acts 17:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko abantu bamwe bifatanya na we bemera Kristo. Muri bo hakaba umujyanama wa rwa rukiko rwa Areyopago witwa Diyoniziyo, n'umugore witwa Damari n'abandi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara bamwe bifatanya na we baremera. Muri bo hakaba Diyoniziyo, umujyanama mu Rukiko, n’umugore witwa Damari, n’abandi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n'umugore witwaga Damari n'abandi hamwe na bo.