Acts 17:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Abayahudi ishyari rirabasya, maze bakoranya abantu babi b'ibirara basanze mu isoko, barema inteko bateza imidugararo mu mujyi. Biroha mu nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi, kugira ngo babagabize igitero.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara Abayahudi bararakara, bakorakoranya abantu b’ibirara bararuje mu mayira, biremamo inteko maze bateza imidugararo mu mugi. Nuko biroha ku nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi ngo babazane imbere y’ikoraniro rya rubanda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b'inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y'abantu.