Acts 19:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari Abayahudi bamwe bari bafite akamenyero ko kugenda igihugu bamenesha ingabo za Satani mu bantu. Na bo bagerageza kuzimenesha bakoresheje izina rya Yezu, buri wese akazibwira ati: “Mu izina rya Yezu uwo Pawulo agenda atangaza, mbategetse kuva muri uwo murwayi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari Abayahudi bamwe bazereraga ibihugu birukana roho mbi mu bantu, na bo bagerageza kuzirukana bitwaje izina rya Nyagasani Yezu, bavuga bati «Ndabirukanye mu izina rya Yezu uwo Pawulo yamamaza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugira izina ry'Umwami Yesu ku batewe n'abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”