Acts 19:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayahudi batambutsa uwitwa Alegisanderi, bamaze kumutekerera ibyo ari buvuge. Nuko arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abone kugira icyo asobanurira rubanda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu batekerereza byose uwitwa Alegisanderi, ari we Abayahudi bari bashyize imbere. Nuko ashyira ukuboko ejuru ngo baceceke, ashaka kugira icyo abwira rubanda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregūra ku bantu.