Acts 19:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunyamabanga w'umujyi amaze kubacecekesha, ahita abwira rubanda ati: “Yemwe Banyefezi, ni nde utazi ko umujyi wacu wa Efezi ari wo murinzi w'ingoro y'imanakazi Aritemi, n'uw'ishusho yayo yamanutse mu ijuru?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunyamabanga w’umugi amaze kubacecekesha, abwira rubanda ati «Banyefezi, ni nde utazi ko umurwa wacu wa Efezi ari umugi weguriwe Aritemisi w’igihangange, ukarinda n’ishusho rye ryamanutse mu ijuru?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aho bigeze umwanditsi w'umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w'Abefeso ari wo urinda urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi, n'igishushanyo cyamanutse mu ijuru?