Acts 19:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Pawulo ati: “Yohani yabatizaga ababaga bihannye bakareka ibyaha byabo, kandi akabwira Abisiraheli kwemera uwari ugiye kuzaza nyuma ye ari we Yezu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Pawulo aravuga ati «Yohani yatangaga batisimu yo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera Uwari ugiye kuza nyuma ye, ari we Yezu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.”