Acts 19:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko bamwe muri bo barinangira banga kumvira, basebereza Inzira ya Nyagasani imbere y'iyo mbaga nyamwinshi. Nuko Pawulo abavamo ajyana n'abigishwa ba Kristo, maze buri munsi akigishiriza mu ishuri rya Tirano.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko bamwe bakomeje kunangira umutima banga kwemera, bagatuka inzira ya Nyagasani mu ruhame. Pawulo ni ko gutandukana na bo, ajyana n’abigishwa akabigishiriza buri munsi mu ishuri ry’umuntu witwa Tirano.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y'abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.