Acts 2:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n'umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Petero ahagararana n'abo cumi n'umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b'i Yudaya n'abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.