Acts 2:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira neruye ibyerekeye sogokuruza Dawidi. Dore yarapfuye arahambwa, kandi imva ye na n'ubu iracyari ino aha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n'igituro cye kiracyari iwacu n'ubu.