Acts 20:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twe dufata ubwato tugenda mbere ya Pawulo twerekeza ahitwa Aso, aho twajyaga kumuvana. Yari ateganyije kujyayo anyuze inzira y'ubutaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Twe rero tujya mu bwato tugenda mbere twerekeje ahitwa Aso, aho twagombaga kwakirira Pawulo, kuko we yari yagennye kujyayo anyuze inzira y’ubutaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutaka wenyine.