Acts 20:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara ku bwanjye nta cyo bimbwira kubaho cyangwa gupfa, icya ngombwa ni ugushyika aho dusiganirwa kugera, nkanonosora umurimo nahawe na Nyagasani Yezu, ari wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw'ubuntu Imana igira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n'umurimo nahawe n'Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana.