Acts 20:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu byo nakoze byose naberetse ko tugomba gushishikara dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye twibuka ibyo Nyagasani Yezu yavuze ati: ‘Gutanga kuzana ihirwe kuruta guhabwa’ ”.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ’Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”