Acts 20:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umusore umwe witwa Utiko yari yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga, bishyize kera uwo musore arahunyiza maze ibitotsi biramutwara, ahanuka mu nzu y'igorofa ya gatatu yidimba hasi bahararura uwapfuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umusore witwa Ewutiko akaba yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga. Inyigisho irambiranye, aza gutwarwa n’ibitotsi byinshi; ni ko guhanuka mu igorofa ya gatatu, yitura hasi, bahaterura uwapfuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.