Acts 21:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubajyane ufatanye na bo umuhango wo kwihumanura, kandi ubishyurire amafaranga kugira ngo babone kogoshwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo yuko nawe ubwawe ujya witondera ayo Mategeko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bajyane ukore umuhango wo kwisukura hamwe na bo, kandi ubishyurire ibyo bari gutanga kugira ngo bogoshwe. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo ko nawe ubwawe witondera Amategeko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubajyane mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma, ahubwo ko nawe ugenza neza witondera amategeko yose.