Acts 21:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye Pawulo ajyana ba bagabo bane maze atangira umuhango wo kwihumanura ari kumwe na bo, hanyuma ajya mu rugo rw'Ingoro y'Imana kwemeza igihe iminsi yo kwihumanura izarangirira, ari yo yo gutanga ituro kuri buri muntu muri bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye bw’uwo munsi, Pawulo ajyana na ba bantu, atangira umuhango wo kwisukura hamwe na bo. Hanyuma ajya mu Ngoro y'Imana kugira ngo bemeranywe umunsi ituro rya buri wese rizaherezwaho, barangije kwisukura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy'umuntu wese muri bo kizatangwa.