Acts 21:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Barangurura amajwi bati: “Yemwe Bisiraheli, nimutabare! Uyu ni wa muntu ugenda hose yigisha abantu bose aturwanya twebwe Abisiraheli, arwanya n'Amategeko ataretse n'iyi Ngoro. Ndetse yinjije n'abanyamahanga mu rugo rw'Ingoro, kugira ngo ahumanye aha hantu heguriwe Imana!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barasakuzaga bavuga bati «Bayisraheli, nimudutabare! Dore uyu muntu agenda hose yigisha abantu bose, arwanya umuryango wacu kimwe n’Amategeko n’aha Hantu. Byongeye kandi, yinjije Abagereki mu Ngoro, ahumanya aha Hantu hatagatifu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”