Acts 21:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri ako kanya afata abasirikari hamwe n'abatware babo, amanuka yiruka agana kuri icyo gitero cy'abantu. Babonye Komanda n'abasirikari be, bahita bareka gukubita Pawulo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aherako akoranya abasirikare n’abategeka babo, yihuta asanga icyo kivunge cy’abantu. Ngo babone uwo mugaba w’ingabo n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri ako kanya ajyana abasirikare n'abatwara imitwe, amanuka yirukanka abīrohamo. Na bo babonye umutware w'ingabo n'abasirikare, barorera gukubita Pawulo.