Acts 21:40 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Komanda aramwemerera. Nuko Pawulo ahagarara ku ngazi, arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abantu bose ngo ce! Ababwira mu giheburayi, ati:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugaba w’ingabo amaze kumwemerera, Pawulo ahagarara ku mabaraza, arambura ukuboko kugira ngo acecekeshe imbaga. Bamaze gutuza, ababwira mu rurimi rw’igihebureyi ati
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati: