Acts 21:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye turahava tujya i Kayizariya kwa Filipo, wari ushinzwe kwamamaza Ubutumwa bwiza akaba umwe muri ba bandi barindwi, turahaguma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye, turagenda tugera i Kayizareya twinjira kwa Filipo, umwogezi w’Inkuru Nziza, wari umwe muri ba Barindwi, nuko ducumbika iwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w'ubutumwa bwiza, n'umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.