Acts 22:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndetse n'igihe Sitefano wahamyaga ibyawe yicwaga, nanjye nari mpari nshyigikiye icyo gikorwa, ndetse ndinda n'imyambaro y'abamwicaga.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndetse n’igihe bamennye amaraso ya Sitefano umuhamya wawe, nanjye nari mpari nshyigikiye abo bishi be, kandi ndinze n’imyambaro yabo.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga.’