Acts 22:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi mukuru n'abakuru b'imiryango ni bo ntanze ho abagabo. Ndetse bampaye n'inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b'i Damasi, maze njya gufata ab'aho kugira ngo mbabohe mbazane i Yeruzalemu bahanwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo, ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi n'umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w'ibyo, n'abakuru bose b'abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b'i Damasiko, njyanwayo no kuzana n'ab'aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe.