Acts 23:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimuzamubahe rero kuko abantu barenga mirongo ine bo muri bo bamwubikiye. Barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe batabanje kumwica. Ubu bategereje ko muri bukore icyo basabye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntuzabemerere, kuko abantu basaga mirongo ine bamwubikiye, bakaba barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa banywa batabanje kumwica. Bategereje gusa igisubizo cyawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.”