Acts 23:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Pawulo aramubwira ati: “Nawe Imana izagukubita, wa rukuta rusīze ingwa we! Ubonye ngo wicazwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, maze ukanyuranya na yo utegeka ko bankubita!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Ni wowe Imana izakubita, wa nkike we irabye ingwa! Wicajwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, none uhinyuye Amategeko, utegeka ko bankubita!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk'uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita uca ku mategeko?”