Acts 23:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Pawulo amenye ko bamwe muri bo ari Abasaduseyi abandi ari Abafarizayi, ni ko kuvugira imbere y'urukiko aranguruye ati: “Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkomoka mu Bafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndahōrwa ko niringira yuko abapfuye bazazuka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy'Abasadukayo, ikindi akaba ari icy'Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w'Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw'abapfuye.”