Acts 24:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iminsi itanu ishize Umutambyi mukuru Ananiya agera i Kayizariya, ari kumwe na bamwe mu bakuru b'imiryango y'Abayahudi n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo. Basanga Umutegetsi Feliki bamuregera Pawulo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashize iminsi itanu, Ananiya umuherezabitambo mukuru amanukana na bamwe mu bakuru b’umuryango, hamwe n’umuburanyi wabo witwa Teritulo; basanga umutware Feligisi kugira ngo bamuregere Pawulo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n'abakuru bamwe n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo.