Acts 24:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Feliki wari uzi neza iby'Inzira ya Yezu, asibiza urubanza avuga ati: “Komanda Lusiya naza ni bwo nzarangiza ibyanyu”.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Feligisi wari uzi neza iby’iyo Nzira, asubika urubanza avuga ati «Umugaba w’ingabo Liziya namara kuza, nzarangiza ibyanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby'iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w'ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw'amagambo yanyu.”