Acts 24:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe Pawulo asobanuye ibyerekeye imibereho itunganye no kumenya kwifata, n'umunsi Imana izaciraho imanza, Feliki agira ubwoba maze aravuga ati: “Ba ugejeje aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko ngo ikiganiro kigere ku byerekeye ubutabera, ukwifata n’urubanza ruzaza, Feligisi agira ubwoba, ni ko kuvuga ati «Ba urekeye aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumaho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akivuga ibyo gukiranuka n'ibyo kwirinda n'iby'amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.”