Acts 25:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora nta kirego na kimwe cy'ukuri mbonye nakwandikira umwami w'i Roma. Ngicyo igitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbone icyo nandika,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyakora, nta kintu na kimwe cy’ukuri nabonye naheraho nandikira Kayizari ku bimwerekeyeho. Ni cyo gitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane wowe, mwami Agripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbonereho kugira icyo nandika.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,