Acts 26:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni na byo nakoze i Yeruzalemu: benshi mu ntore z'Imana nabashyize muri gereza mpawe uburenganzira n'abakuru bo mu batambyi, kandi n'igihe babaga baciriwe urwo gupfa narabishyigikiraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni na byo nakoze i Yeruzalemu; nashyize mu buroko abenshi mu batagatifujwe, mpawe uburenganzira n’abatware b’abaherezabitambo; igihe kandi babaciraga urwo gupfa nkabishyigikira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y'imbohe mpawe ubutware n'abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.