Acts 26:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero Mwami Agiripa, ndi mu nzira ngenda ku manywa y'ihangu, ngiye kubona mbona umucyo uturutse mu ijuru ukaze kuruta uw'izuba, urangota kimwe n'abo twagendanaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ndi mu nzira rero, Mwami, amanywa ava mbona urumuri rutambukije izuba kwaka ruturutse mu ijuru, rurangota hamwe n’abo twari kumwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw'izuba, unsangana n'abo tugendana.