Acts 27:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe twanyuraga mu majyepfo y'akarwa kitwa Kawuda, twabonye aho twikinga umuyaga akanya gato. Aho ni ho twashoboye kwiyegereza akato kaziritse ku bwato bwacu ariko bituruhije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Twabonye aho twikinga umuyaga akanya gato, ubwo twahitaga mu majyepfo y’akarwa kitwa Kawuda. Aho ni ho twashoboye kwiyegereza ubwato buto bwari buziritse ku bunini twarimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Duhita munsi y'akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane.