Acts 27:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bari bamaze iminsi batarya. Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo arababwira ati: “Mwa bagabo mwe, byajyaga kuba byiza iyo muza kunyumva ntimuve muri Kireti, ntimwari kugera muri aya makuba no guhomba ibintu bingana bitya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bari bamaze igihe kirekire nta cyo bakoza ku munwa, Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo, arababwira ati «Ncuti zanjye, byari kuba byiza iyo mujya kunyumva ntimutirimuke i Kireta, kuko mutari kubona aya makuba cyangwa ngo mugire igihombo kingana gitya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.