Acts 27:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Batinya ko ubwato bwasekura ku ntaza, ni ko kumanurira mu mazi ibitsikabwato bine by'ibyuma bifashwe n'imigozi, ngo ahari byafata hasi bikabuhagarika, maze basaba Imana ko bucya vuba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Batinya ko ubwato bwasekura ku mabuye yo mu nyanja, bajugunya mu mazi ibifatabwato bine by’inyuma ngo ahari bwahagarara, maze bagategereza ko bucya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y'inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya.