Acts 27:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abasare biyemeza gucika ni ko gusubiza mu mazi ka kato, bitwaje ko bagiye kurekurira mu mazi ibindi byo guhagarika ubwato.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bigeze aho abasare bashaka guhunga, basubiza bwa bwato buto mu mazi, bitwaje ko bagiye kumanurira mu mazi ibindi bifatabwato by’imbere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n'abashaka kujugunya imbere y'inkuge ibyuma byo kuyitsīka.